Hari ubumwe mufitanye n’umuryango nyarwanda wa Montréal? Muhoza ku mutima iterambere ry’umuryango nyarwanda? Niba ari byo, ntimukererwe gusanga ARM kugirango mushobore guhura n’abandi, kungurana ibitekerezo, gufatanya no kugira indonke y’abanyamuryango ku biciro by’ibikorwa bya ARM na serivisi itanga mu bayigana.
Uburenganzira bw’abanyamuryango
- Kwiyamamaza ku mwanya uwo ari wo wose;
- Kugira uruhare kuri serivisi zatangwa;
- Kumenya uko umutungo wa ARM ukoreshwa;
- Gutumirwa mu nama rusange kandi ufite ububasha bwo gutora.
Inshingano z’umunyamuryango
- Kubaha amategeko shingiro ya ARM igihe umuze kuba umunyaryango;
- Gutanga umusanzu ngarukamwaka wemejwe n’inama rusange;
- Gukora ibigamije intego za ARM
- Kwitabira inama za ARM no kugira uruhare mu bikorwa byayo.