Turi bande?
Engagés & Motivés
Engagés & Motivés
ARM ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu rigengwa n’amategeko yo muri Québec. Rihuriwemo n’Abanyarwanda baba abanyeshuri, abimukira, impunzi, cyangwa abavukiye muri Canada batuye mu mujyi wa Montréal n’inkengero zawo.
Mu nshingano zayo, ARM igamije kugerageza kubonera ibisubizo ibyo abagize imiryango y’Abanyarwanda bakeneye no kubafasha kumenyera no gushyikirana n’abanyagihugu cyabakiriye cyangwa bavukiyemo.
Gufasha abagize ishyiramwe kumenyera no gushyikirana n’abaturage ba Québec na Canada.
Gutanga uburyo buboneye bwo kwakira, kumenyereza no gufasha abashya baje batugana.
Kugirana imishyikirano hagati y’abagize imiryango y’Abanyarwanda n’indi miryango bihuje imigambi.
Kumenyekanisha imiterere nyakuri y’ u Rwanda ku batuye Canada na Québec.
Ubuyobozi bugendera ku mahame ane ariyo : guharanira inyungu z’umuryango, umuco wo gukorera hamwe, gukorera mu mucyo, no gushyiraho umwete n’ubunyangamugayo mubyo dukora.